in

Mu mafoto: Dore abakinnyi 5 bapfiriye mu kibuga bari gukina umupira w’amaguru

1. Miklos Feher

Feher yapfuye ku ya 25 Mutarama 2004, afite imyaka 24, ubwo yakinaga muri Benfica na Vitoria de Guimaraes. Feher yikubise mukibuga, nyuma yo gutangira kugenda buhoro no gushyiramo ingufu kugirango akomeze gukina. Yapfuye azize indwara ya embolism.

2. Marc-Vivien Foe

Foe yapfuye ku ya 26 Kamena 2003, ubwo yari ahagarariye Kameruni, ubwo yakinaga na Columbia mu Bufaransa. Yikubise bitunguranye mu kibuga, biturutse ku ndwara y’umutima.

3. Piermario Morosini

Morosini yapfuye ku ya 14 Mata 2012, nyuma yo gufatwa n’indwara y’umutima hagati mu mukino wahuzaga Livorno na Pescara zo mu gihugu cy’Ubutariyani. Morosini yajyanywe mu bitaro ameze nabi, ariko ntacyo byatanze kuko bamugejejeyo yapfuye.

4. Jose Antonio Gallardo

Gallardo yakubiswe umutwe mu mukino wahuzaga hagati ya Celta Vigo na Malaga. Umuzamu yakize nta kibazo, ariko nyuma yiminsi 17 yaguye muri koma biturutse ku kuri wa mutwe yakubiswe. Nyuma y’icyumweru, ku ya 8 Mutarama 1988, arapfa.

5. Alen Pamic

Pamic yagize ikibazo cy’umutima mu gihe yakinaga umukino wahuzaga ikipe ya Deportivo Wanka na Alianza Lima zo mu gihugu cya Peru, ku ya 22 Kamena 2013.

Yari afite amateka maremare y’ibibazo by’umutima kandi ntabwo bwari ubwa mbere agwa mu kibuga, ariko abaganga baramwemereye gukomeza umwuga we. Gusa kuriyi nshuro yangeye kugwa mukibuga ntiyashoboye gukomeza kubaho kuko yarapfuye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo:Mitsutsu na Nyambo videwo yabo y’ibanga bayishyize ku karubanda

Ubwiza bw’umukobwa wo muri Philippines ukora mu ndege yavugishije amagambo menshi Reagan wahise amukunda akimubona