in

Mu gahinda kenshi, Irene Murindahabi yahishuye uburyo hari umuganga wamwigiyeho kuvura maze bimuviramo kugira ubumuga afite

Irene Mulindahabi uri mu banyamakuru b’imyidagaduro bagezweho mu Rwanda, yavuze ko ukuboko kwe kw’ibumoso adakunda kugaragaza kubera ko kwagize ubumuga akiri uruhinja kubera inkingo yatewe n’abaganga b’abiga.

Mu kiganiro cye gishya yise ’MIE Chopper’ kiri guca kuri YouTube Channel ye, ’MIE Empire’, Irene yasabye ko abantu bamubaza ibibazo bitandukanye na we akabasubiza atababeshye.

Mu bibazo bamubajije, benshi bahurije ku kibazo cy’ukuboko kwe kw’ibumoso atajya akunda kugaragaza yaba mu mafoto, ko yababwira impamvu yabyo niba gufite n’ubumuga bakabimenya.

Irene Murindahabi yemeje ko akaboko ke gafite ikibazo kadakora nk’akandi, ahishura ko yavutse ari muzima nk’abandi bana ariko yaje kugira ikibazo cya serivisi mbi zo ku bitaro bya Muhima yavukiyeho.

Yavuze ko ukuboko kwe kwaje kugira ikibazo ubwo bajyaga kumukingiza agakingirwa n’abaganga b’abiga ari n’aho yaje gukomora ubumuga.

Kuva icyo gihe uko kuboko kwe kwatangiye kugira ibibazo, ntikwakora nk’ukundi, amenya ubwenge asanga kudakora, maze yiga gukoresha ukuboko kumwe mu mirimo yose.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kayonza : Umugabo yimanitse mu mugozi arapfa amaze kwica umugore n’umwana wabo.

Emmy ufite intego yo kurenga Mbonyi agiye gushyira hanze indirimbo yitezeho kuzamwubakira izina yakozwe na Bob pro