in

Mr Bombe yatangiye ibikorwa byo kumenyekanisha umuziki w’U Rwanda i Burayi

Murengezi Maridadi uzwi cyane ku izina rya Mr Bombe Trainer akaba ari umunyarwanda uba mu gihugu cy’Ubufaransa aho akora akazi gatandukanye karimo gutoza (fitness training) ndetse ko kumenyekanisha U Rwanda, yatangiye gukora ubujyanama mu bijyanye na muzika ku bahanzi bo mu Bufaransa ari nako amenyekanisha umuziki w’U Rwanda ku mugabane w’i Burayi. Mu gutangira ubujyanama muri muzika, Mr Bombe yatangiye afasha umuraperi witwa Wawa aho yamuhuje n’umuraperi Racine wo mu Rwanda bakorana indirimbo bise « Gang-La ».

Twagize amatsiko yo kumenya byinshi kuri ibi bikorwa Mr Bombe yatangiye maze turamwegera aduha ibisobanuro mu magambo akurikira: « Nitwa Murengezi Maridadi nzi kwizina rya Mrbombe trainer ndi umutoza wa sport nkaba n’umunyamideli mu gihugu cya France. Nyuma y’ibyo nkunda kungura abantu ubumenyi kandi bose niyo mpanvu nafashe icyemezo cyo gufungura YouTube Channel kugirango mfashe uwariwe wese ku isi uko nshoboye gusa cyane cyane mfasha abanyarwanda kuko nkunda igihugu cyanjye ».

Mr Bombe

Mr Bombe yakomeje agira ati « Nyuma rero nafunguye YouTube Channel yitwa BOMBASTIC TV SHOW. Iyo Channel niyo nshishaho ibiganiro bitandukanye mu gihe ngereranya imico y’U Rwanda n’iy’abanyamahanga bava mu bihugu bitandukanye. Tugereranya imico, indimi, umuziki, amadini ndetse n’ahantu nyaburanga umuntu ashobora gusura ( touristic place) ».

Ku bijyanye n’uko indirimbo ya Wawa na Racine yakozwe, Mr Bombe yatubwiye ibi bikurikira: « Nyuma rero yuko nkoranye ikiganiro n’umuraperi uturuka mu Bufaransa, namwunvishije indirimbo za racine arazikunda musaba ko bazakorana indirimbo nkayihagararira barabyemera. Dore ko nubundi biri mu nshingano zanjye zo kumenyekanisha U Rwanda muri côté zose kandi neza. Ubwo twakoze indirimbo irarangira turayisohora ».

Umuraperi Racine
Umuraperi Wawa
Mr Bombe ari kumwe n’umuraperi Wawa
Wawa
Wawa

 

Mr Bombe asanzwe anakora akazi ka Fitness Training

Kanda hano hasi urebe indirimbo Gang-La ya Wawa na Racine

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: Undi mugabo ariyahuye

Ku isoko rya Nyarugenge: Umugore akubise umugabo ushinzwe umutekano induru ziravuga (video)