in ,

Miss Rwanda 2018: Umukobwa waje kuri moto agiye mu mwiherero yavugishije benshi (video)

Ubwo abakobwa 20 barimo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda baturukaga hirya no hino mu miryango yabo berekeza I Kigali ku biro by’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi (RALC), Umutoniwase Anastasie waje kuri moto yatangariwe bikomeye dore ko abakobwa bagenzi be bahatanira iri kamba ntan’umwe wigeze akoresha ubu buryo mu kugera hano.

Miss Rwanda 2018: Umukobwa waje kuri moto agiye mu mwiherero yavugishije benshi –Amafoto

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2018, ari nabwo aba bakobwa bagombaga guhaguruka I Kigali bajya I Nyamata kuri Golden Turip Hotel aho bagiye kumara igihe cy’Ibyumweru bibiri bari mu mwiherero (Boot Camp).

Uyu mukobwa yabaye nk’utunguye abantu dore ko ariwe wenyine waje ateze moto mu gihe abandi bakobwa bose bagiye baza n’imodoka ziri mu moko atandukanye harimo n’abateze Tax Voiture.

Bamwe mu babonye uyu mukobwa yateze moto mu gihe abandi bagenzi be bari baje babyiteguye ndetse bamwe banashatse amamodoka abazana dore ko abenshi bari baje baherekejwe n’abo mu miryango yabo, baketse ko Anastasie yakoze ibi mu rwego rwo kugaragaza ukwicisha bugufi usibye ko hari n’abamuha urwamenyo ….

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Hervé Muganza
Hervé Muganza
6 years ago

njye ibi ntakibazo mbibonamo kibera ko zose ari ways of transport ahubwo ndabibona muburyo bwo kwishakira abafana kuko ubu abamaze kumumenya turi benshi ahubwo ambwire nuburyo twamutora

Justin
6 years ago

Nonese nigitangaza!? Rekanze mutore ahubwo!!

Umutare Gaby na Joyce bagiye kwibaruka imfura (Video)

Rwatubyaye Abdoul yagaragaye ari mu bikorwa by’urukozasoni n’umukobwa (+video)