in

Miss Nshuti Divine Muheto yatunguye benshi ubwo yavugaga umuraperi akunda hagati ya Riderman na Bull Dogg

Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2022, Nshuti Divine Muheto yatangaje ko akunda umuraperi Riderman kuruta uko akunda Bull Dogg.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023, Nshuti Divine Muheto yari yatumiwe mu kiganiro The Link Up cyo kuri TV10 gikorwa na Taikun Ndahiro, Mukantwari Jolly na Deejay Fla.

Ubwo bamubazaga umuraperi akunda hagati ya Gatsinzi Emery wamenyekanye nka Riderman na Ndayishimiye Bertrand uzwi muri muzika Nyarwanda nka Bull Dogg, nyampinga Nshuti Divine Muheto atazuyaje yahise avuga ko akunda Riderman.

Tariki 20 Werurwe 2022 nibwo Nshuti Divine Muheto yatorewe kuba nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2022 aho yagiyeho asimbuye Ingabire Grace wa 2021.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: Umugabo yapfuye akubiswe umugeri wo mu bugabo ubwo yasangwaga ari kwihagarika hafi y’ubwiherero kandi bitemewe

Essomba Onana yongeye gukora ikosa rikomeye ribabaza ubuyobozi bwa Rayon Sports