in

Miss Muheto yatumye benshi bacika ururondogoro nyuma y’amagambo yavuze ku muraperi bivugwa ko bari mu rukundo

Miss Nshuti Muheto Divine wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 yavuze ko nta rukundo rudasanzwe afitanye n’umuraperi Fuego akaba umuhungu wa Jeannine Noach wagaragaje ko yabengutse uyu mukobwa.

Ibi Miss Muheto yabigarutseho nyuma y’uko uyu musore afashe amafoto bafashe bari hamwe akayasangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ayaherekesheje amagambo agaragaza ko yamubengutse, ati “My cruch”.

Ni amagambo yakiranywe yombi n’abarimo; nyina umubyara Jeannine Noach, babyara be barimo Miss Naomie Nishimwe n’abandi.

Ku rundi ruhande ariko benshi mu bakurikira uyu musore ku rubuga rwa Instagram bahise basamira hejuru aya mafoto batangira kubifuriza ishya n’ihirwe mu rukundo rwabo.

Icyakora Miss Muheto yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nta rukundo rudasanzwe afitanye n’uyu musore ndetse ahamya ko ibyo yakoze byari ugutebya cyane ko bamaze igihe ari inshuti.

Ati “Uriya se si mubyara wa Miss Naomie? Ni inshuti yanjye isanzwe, ntekereza ko yabikoze yikinira ariko nta rukundo ruhari, nta bidasanzwe biri hagati yanjye nawe.”

Umuraperi Fuego ni umuhungu wa Jeannine Noach uherutse gutandukana mu rukundo na Cyusa Ibrahim, uyu akanaba mubyara w’abarimo Miss Nishimwe Naomie.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuzungu uri mu rukundo n’umunyarwandakazi bakomeje kuvugisha abatari bake

Amakuru yihutirwa ku munyamakuru Yago