in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Miss Ingabire Habibah yemeza ko gukora imibonano mpuzabitsina neza bituma agira uruhu rufite itoto

Miss Ingabire Habibah wabaye Miss Supranational Rwanda 2017, yahishuriye abakobwa bagenzi be ibanga ryo kugira uruhu rwiza, rufite itoto, aho yababwiye ibyo we akora kugirango ahora uruhu rumeze nk’urw’umwana muto.

Abanyujije ku rubuga rwa Instagram Habibah, akaba yasangije abafana be bimwe mu bintu akora ndetse nibyo arya kugirango arushuho kugira uruhu rwiza ndetse no kunyurwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Habibah yatangiye abaza abakobwa bamukurikira niba bashaka kumenya ibanga ryo kugira uruhu rwiza, umubiri uteye neza ndetse no kunyurwa n’imibonano mpuzabitsina. ati :”Ubu butumwa ni mwe bugenewe

Mu nama Habibah agira abakobwa bagenzi be hakaba harimo kunywa amazi, gukora imyitozo ngororamubiri, kurya imbuto, kunywa Green Tea, kunywa Plain Yogurt ndetse no kurya igihingwa kitwa Okra.

Iki gihingwa cyitwa Okra, Habibah akaba yemeza ko kihariye cyane kuko ngo kugikoresha byongerera umugore amahirwe yo kubyara impanga, ndetse ngo kinahindura ubuzima bw’imyororokere.

Nyuma rero umufana wa Habibah akaba yamubajije ati :”Ushatse kuvuga ko gukora imibonano mpuzabitsina neza ariryo banga ryo kugira uruhu rwiza.

Habibah nawe mukumusubiza niko kumubwira ati :”1000%” ibi ni nko kumubwira ati :”Cyane rwose

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwahoze ari umukinnyi wa Rayon Sport agiye gukora ubukwe n’umukunzi we.

Abafana bivuye inyuma baremera Davido none dore ibimubayeho.