in

Abafana bivuye inyuma baremera Davido none dore ibimubayeho.

Umuhanzi wo muri Nigeria Davido abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Twitter na Instagram yazamuye icyifuzo mu nshuti ze n’abafana be ati “Niba narasohoye indirimbo ukayikunda nyoherereza miliyoni imwe y’ama naira “ ubu butumwa yabiherekeje amashusho ahamagara bamwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika ngo nabo bagire icyo bakora.

Ibyatangiye ari imikino byaje kuvamo amafaranga menshi kugeza aho mu minota 10 gusa Davido yari amaze kwinjiza miliyoni 7 , angana na miliyoni 14 z’amanyarwanda , kuri konti nshya yafunguye uyu munsi kubera iki gikorwa.

Iyi konti nshya Davido yafunguye mu masaha abiri yari imaze kugeraho miliyoni angana na miliyoni 60 , aya arengaho gato miliyoni 120 z’amanyarwanda.

Kugeza ubu ibyamamare birimo Patoranking , Phyno , Teni , Naira Marley bari mu bamaze kumwoherereza amafaranga naho Diamond Platnumz, Focalistic , Tiwa Savage n’abandi bo aracyategereje igisubizo cyabo kuko nabo yabahamagaje muri aya mashusho yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram story.

Davido yakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko iteganyijwe mu minsi ine iri kuza. Davido yizihiza isabukuru y’amavuko tariki 21 Ugushyingo buri mwaka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Ingabire Habibah yemeza ko gukora imibonano mpuzabitsina neza bituma agira uruhu rufite itoto

Ntibisanzwe!umugore ufite umubiri uhangana na SIDA akomeje gutangaza benshi.