in

Mimi yatunguye Meddy ku munsi w’aba Papa amukorera ibintu birenze (Amafoto)

Kuri uyu wa 19 Kamena 2022 nibwo ku isi hose hizihijwe umunsi w’aba Papa (Father’s Day). Uyu ni umunsi ahanini ugenewe guha agaciro no kuzirikana uruhare rw’ababyeyi b’abagabo (Aba Papa) mu buzima bw’umuntu bwa buri munsi.

Mimi, umufasha wa Meddy, yakoreye agashya Meddy kuri uyu munsi wahariwe kuzirikana ku babyeyi b’aba Papa.

Nkuko ifoto Meddy yashyize kuri story ya instagram ibisobanura, Mimi yasabye Meddy ko yaterura umwana wabo, Myla, maze akimuterura asanga ku myenda ya Myla hariho amagambo agira ati « I’m your Father’s Day gift Mommy says You are welcome ❤️ Myla ».

Meddy yashimishijwe cyane n’ibyo Mimi yamukoreye maze ahita amusubiza mu magambo yo kwishimira ibyo yamukoreye aherekejwe n’ijambo « I love you my Queen @itsmimiali ».

Mimi nawe yahise amusubiza mu magambo agira ati « We love you Ngabo! Everyday is father day 🤍😘 ».

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukwe n’umugeni bakoze ibitamenyerewe mu bukwe (Video)

Mu mafoto meza acyeye: reba ibyaranze ubukwe bw’umunyamakuru ukunzwe na benshi