in

Messi ashobora guteza ibibazo bikomeye Klyan Mbappe.

Nyuma y’aho Lionel Messi yerekeje mu ikipe ya Paris Saint-Germain, kuri ubu biravugwa ko ashobora gutuma Mbappe ava muri iyi kipe bitewe nuko ashobora kuzagabanyirizwa umushahara. Kuri uyu munsi bwa mbere nibwo Mbappe ari bugire icyo avuga kuri ejo hazaza he niba azongera amasezerano cyangwa yifuza gutandukana na PSG akerekeza muri Real Madrid. Nyuma y’aho Lionel Messi agereye muri Paris Saint Germain, ubu iyi kipe yatangiye kwinjira mu gihe cyo kugabanya imishahara ndetse no kugabanya ingano y’amafaranga yatanze ku isoko, ibyo byose rero bishobora gutuma Mbappe aba igitambo cy’iki kibazo.

Real Madrid yiteguye guhita itangaza amafaranga ishobora gutanga kuri uyu mukinnyi w’imyaka 22 y’amavuko. Perez uyobora Real Madrid atangaza ko yiteguye gukoresha imbaraga zishoboka zose kugira ngo abone uyu musore yifuza kugenderaho. Kugeza ubu, Mbappe ntarasinya amasezerano mashya kandi akaba asigaranye umwaka umwe kuko muri Kamena 2022 azaba yemerewe kugendera ubuntu nta kabuza. Umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi n’umutoza Mauricio Pochettino bizeye ko bazagumana na Mbappe n’ubwo ntacyo arabivugaho.

PSG iherutse gusaba Mbappe ko yasinya amasezerano y’imyaka 6 ndetse agahabwa umushahara ungana n’uwa Neymar nabyo arabyanga kuko yizeye ko aramutse agiye muri Real Madrid yaba ari umukinnyi ugenderwaho ndetse ufatwa nk’umwami kuruta uko abona bihagaze kuri ubu nyuma y’aho Messi aziye asanga Neymar.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba ufite inda nini dore icyabiteye n’ibyo wakora kugirango uyigabanye

Umusore arambwiye ngo njye kumusura iwe| Mungire inama kuko mfite ubwoba