in

Mashami Vincent yatangaje benshi nyuma yo kuvuga abakinnyi 2 ba Rayon Sports batumye Police FC inyagirwa ibitego bingana kuriya

Ku munsi w’ejo hashize ikipe ya Rayon Sports yakiriwe n’ikipe ya Police FC, mu mukino wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro urangira itsinze ibitego 3-2.

Ni umukino abakinnyi benshi b’ikipe ya Rayon Sports ndetse na Police FC bigaragarijemo cyane, ariko benshi bashima ukuntu ikipe ya Rayon Sports yaje ishaka gutanga ubutumwa biza no kuyihira ibigeraho hakiri kare ibona ibitego 3.

Nyuma y’uyu mukino umutoza w’ikipe ya Police FC Mashami Vincent, yaje gutangaza ko ikipe ye yatangiye nabi abakinnyi be bakagenda basiga imyanya bihereza amahirwe abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bashobora no gutsinda.

Uyu mutoza yaje kuvuga ko abakinnyi barimo Leandre Willy Essomba Onana ndetse na Joachim Ojera ntabwo wabaha amahirwe nkariya yo kuba batsinda ngo ntibabikore, ari nabyo byahise bivamo umusaruro kuko mu bitego 3 Rayon Sports yatsinze harimo icya Onana ndetse n’umupira wavuyemo igitego watanzwe na Ojera.

Aya makipe yombi tariki 3 Gicurasi 2023, nibwo azongera agahura mu mukino wo kwishyura uzaba wakiriwe na Rayon Sports kugirango harebwe ikipe izahura na Mukura Victory Sport yageze muri 1/2.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ndimwiza cyane kurusha umukunzi wawe” Dj Brianne yavuze ko aruta abakobwa bose bo mu Rwanda ndetse ko abarusha n’amafaranga

Ifoto y’umunsi: Yannick Mukunzi yashyize hanze ifoto ari kumwe na Yvan Buravan wari inshuti ye magara maze agira icyo atangaza