in

Lionel Messi yasubije abibazaga niba azasubira gukinira FC Barcelona

Lionel Messi usanzwe ukinira ikipe ya Paris Saint Germaine yashubije abibazaga niba azasubira muri FC Barcelona,ababwirako akunda Paris.

Messi wambaye umwambaro was Barcelona imyaka 21 akahatwarira Balloon d’Or zirindwi

Messi wakiniye ikipe ya FC Barcelona igihe kirenga imyaka 20 akaza kuyivamo muri 2021 kubera ibibazo by’ubukungu ikipe ya FC Barcelona yari irimo, yabajijwe niba yazasubira muri FC Barcelona ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ‘ cya ‘CONMEBOL’maze mu magambo ye agira ati “Nkunda Paris cyane namenye umugi Kandi ndawishimiye “.
Messi yongeraho ati ” Mu mwaka wa mbere byari bigoranye ariko ubu bimeze neza. Ntago byari ibyifuzo byange kuva muri FC Barcelona ni ibintu byari bitunguranye kandi bibabaje”.
“Nyuma y’igihe kirekure Kandi kigoranye, ndishimye kuba ndi hano kandi n’umuryango wange wishimiye Paris”. Amagambo ya Messi.
Lionel Messi itegerejweho kuzafasha Arijantine kwitwara neza mu gikombe cy’Isi

Lionel Messi w’imyaka 35 haribazwa aho azerekeza kuko amasezerano ye mu ikipe ya Paris Saint Germaine arangirana n’uyu mwaka hakibazwa niba azongera amasezerano cyangwa azajya gukina muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuko amakipe nka Inter Miami na Los Angeles Galaxy akomeje kugaragaza kumwifuza cyane.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Twara uruhinja rwawe uve muri iyi nzu ” umwana w’umukobwa muto cyane ahanganye na nyirasenge(videwo)

Iterambere rikomeje kwimakazwa mu ngeri zose, dore umubare w’abana bamaze kuvuka mu Rwanda hakoreshejwe ikoranabuhanga ryo guhuza intanga