in ,

Lionel Messi yakoze ikintu kidasanzwe nyuma yo guhabwa ikarita y’umutuku muri COPA AMERICA

Ku munsi  w’ejo ubwo ikipe ya Argentine yakina Chile zirimo zihatanira umwanya wa gatatu mu irushanwa rya COPA AMERICA, Lionel Messi yabonye ikarita y’umutuku bituma yivumbura yanga kwakira umudali w’umwanya wa gatatu.

Nyuma y’uyu mukino Lionel Messi akaba yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru maze niko kunenga yivuye imisifurire yagaragaye muri COPA AMERICA aho ashinja abategura irushanwa gukoresha ruswa ngo kugirango Brazil ikunde yegukane iki gikombe dore ko anemeza ko mu mukino wa 1/2 wahuje Brazil na Argentine, nabwo ngo abasifuzi bibye ikipe ya Argentine ku buryo bugaragara ari nabyo ngo byatumye itsinda.

Messi akaba yasobanuye ko impamvu atagiye kwakira umudali w’umwanya wa gatatu ari uko yanze gushyigikira ruswa yaranze iri rushanwa.

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ni Forever by Kamichi

Reba uburyo abatashye ubukwe bwa Ange Kagame na Bertrand bakiriwe ahantu hakataraboneka