in

#Kwibuka29: Ntagara Delphine umunyamakuru akaba n’umusizi yasohoye umuvugo w’isanamitima muri ibi bihe_ VIDEWO

Ntagara Delphine, umusizi , umunyeshuri wiga Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye akaba n’umunyamakuru wa Radiyo Salus. Yasohoye umuvugo w’isanamitima muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

U Rwanda ndetse n’Isi muri rusange kuva ku itariki 07 Mata 2023, hatangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igahitana inzirakarengana z’Abatutsi barenga miliyoni imwe.

Muri ibi bihe bitoroshye abantu batandukanye bagiye bagenera ubutumwa bw’ihumure ndetse bufasha abantu kwihangana no gukomera. Aha niho Ntagara usanzwe ari umusizi akaba n’umunyamakuru yakoze mu nganzo asohora umuvugo yise ” Twari bene Kanyarwanda”


Ntagara aganira na Yegob.rw yavuze ko we nk’urubyiruko yarebye akabona muri ibi bihe yatanga umusanzu we mu kwihanganisha abantu abinyijuje mu muvugo nk’impano afite. Delphine akomeza avuga ko iyo yibutse ubutwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yumva azifitiye ideni bikaba byaratumye mu muvugo we aboneraho kuzishimira ko zarokoye Abanyarwanda.

VIDEWO y’umuvugo:

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya urugendo rutoroshye D’Amour Selemani yanyuzemo yinjira mu gisirikare cy’Inkotanyi

Umunyamabanga wa FERWAFA yagize icyo asaba urubyiruko muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi