in

Kutareba umupira w’amaguru biragatsindwa!! Biratangaje ibyabaye kuri uyu mugore (AMAFOTO)

Umugore wo mu gihugu cya Nijeria witwa Oreoluwa  ariko utuye mu gihugu cya Brazil, yavuze inkuru y’uburyo yahuye n’umukinnyi w’Umunyaburezile Marcelo, bagafatana ifoto y’urwibutso ariko mu byukuri atazi ngo nide bari kwifotozanya.

Uyu mugore abinyujije ku rubuga rwa twitter yavuze ko ubwo yari mu gihugu cya Brazil yagiye kureba  filime mu nyubako nini isanzwe yerekanirwamo filime ,ariko yageramo agasanga hari icyamamare abantu bashungereye bari kwifotorezaho ,nawe agahitamo kujya kwifotoza ariko atazi ngo ninde bari kwifotozanya.

Nyuma ngo nibwo uyu mugore yaje kuvumbura ko uwo barikumwe yari rurangiranwa mu mupira w’amaguru Marcelo , avuga ko byamubabaje ariko kandi ko atari kubasha kumenya ngo ninde barikumwe  kandi mu byukuri atarigera areba umupira w’amaguru mu buzima bwe.

Uyu mugore yasoje avuga ko asaba imbabazi uyu mukinnyi ndetse n’abakunzi be ,kubwo kutabasha kumumenya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gute mufata umunwa murisha mukawurisha agapipi? Abakoresha imbuga nkoranyambaga bikomye abakoresha iminwa mu busambanyi

Rwanda: Habaye impanuka ikomeye cyane y’imodoka ebyiri nini cyane zagonganye ibishashi bigaturika maze abarenga 25 bagakomereka (AMAFOTO)