in

Kugera aho Prince Kid na Miss Elsa biyakiriye bisa nko gutera ibuye ku karere

Nyuma y’igihe kirekire abantu bategereje igihamya cyemeza ko Prince Kid na Elsa bagomba kubana nk’umugabo n’umugore uyu munsi kuwa 2 werurwe 2023 babigaragarije mu murenge wa Rusororo aho basezeraniye.

Miss Iradukunda Elsa wagiye ugaragaza ukwitanga gukomeye igihe Prince Kid ubu wabaye umugabo we byemewe n’amategeko, igihe yarafunze nyuma na nyuma we na Prince Kid ibyabo babishyizeho akadoma nyuma y’abantu bari baracitse ururondogora kubana kwabo babitega iminsi.

Nkuko ibyabo bikunzwe kugirwa ibanga n’ubu byagizwe ibanga cyane ibijyanye naho biyakiriye ndetse naho basezeraniye. Amakuru Yegob yafashe n’uko Prince Kid na Elsa basezeraniye byemewe nk’umugabo n’umugore mu murenge wa Rusororo  uherereye mu karere ka Gasabo,umujyi wa Kigali ndetse biyakirira mur’imwe muri Hotel zikomeye iherereye mu Kiyovu.

Kugeza ubu kubona amakuru n’amafoto byaho baherereye ntago byoroshye ndetse bikomeje kuvugwa ko mbere yo kwinjira aho biyakiriye uri kubanza ukakwa terefone ndetse hari nabakomeje kuvuga ko urebye nabi wahahutarizwa kuko umutekano waho wakajijwe cyane.

 

 

 

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Impamvu umwana w’uruhinja arira mu ijoro igihe aryamye

Umugabo yahisemo kunywa umuti wica udusimba ku girango ahunge umugore we