in

“Kuba Perezida w’ikipe si ukwambara amakote, ukaguma mu biro ukagenda no mu modoka ya V8” umwe mu bavuga rikumvikana muri Rayon Sports

Umwe mu bavuga rikumvikana mu ikipe ya Rayon Sports witwa Habiyakare Saidi yemeje ko Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC ari we Perezida wa mbere uzi umupira kurusha abandi bo muri shampiyona y’u Rwanda.

Ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, Saa Cyenda n’igice z’amanywa kuri Stade ya Bugesera ikipe ya Gasogi United izaba yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino cya kuri Radio Fine FM cyo kuri uyu wa Kane tariki 16, Habiyakare Saidi yavuze ko KNC ari Perezida w’umuhanga.

Yagize ati “Kuba Perezida w’ikipe mwiza si ukwambara amakote, ukaguma mu biro, ukagenda no mu modoka, KNC ni we Perezida mpamya ko arusha abandi kuko ashyushya umupira w’amaguru cyane”.

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United amaze iminsi akubita agatoki ku kandi avuga ko azatsinda Rayon Sports nk’uko yabikoze mu mukino ubanza wabaye tariki 23 Ukuboza 2022 ubwo Gasogi United yatsindaga Rayon Sports igitego kimwe ku busa cyinjijwe na Malipangou Theodore Christian.

Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ikipe ya Gasogi United iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 36 aho ikurikirwa na Rayon Sports zinganya amanota zigatandukanywa n’umubare w’ibitego zizigamye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwe mu bakoresha Twitter asabye abantu ko baha umwana wa Rihanna izina ry’ikinyarwanda gusa ibyo bamukoreye si iby’ino

KNC yatanze ubufasha kuri APR FC ndetse na AS Kigali byatumye ahabwa ijambo rikomeye