in

Ku nshuro ya mbere akuma gashyirwa mu bwonko bw’abantu gakoze ibitangaza.

Bwa mbere mu mateka umugabo w’imyaka 62 umaze imyaka itandatu arwaye ‘paralysie’ yabashije kwandika ubutumwa muri twitter atekereje gusa, bitamusabye kwandika cyangwa kuvuga yifashishije akuma gashyirwa mu bwonko.

Philip O’Keefe ukomoka muri Australie yakoze ibi hifashishijwe akuma k’ikoranabuhanga ka ‘Stentrode’ kakozwe na sosiyete ya Synchron yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Stentrode ni akuma gashyirwa mu bwonko bidasabye ko bafungura umutwe, kagashyirwa mu mutsi w’amaraso uri hejuru y’igice cy’ubwonko gifasha umubiri gukora ibikorwa bitandukanye adatekerejeho cyane, kizwi nka ‘cortex moteur’.

Aka kuma gafata ibyo umuntu atekereje kakabishyira mu bikorwa. Niba ashaka kugura ikawa yifashishije murandasi, atekereza aho yari gukanda kuri mudasobwa ngo abashe kuyigura, uko atekereza aho anyura bikikora kuri mudasobwa.

Aka kuma kari gasanzwe gafasha abantu barwaye ‘paralysie’ kwandika ubutumwa hakoreshejwe email, guhaha hifashishijwe murandasi, cyangwa se gukoresha serivisi za banki.

Kuri iyi nshuro O’Keefe yagakoresheje yandika ubutumwa kuri Twitter. Yagize ati “Nta mpamvu yo gukoresha amajwi cyangwa ‘button’ za mudasobwa. Nanditse ubu butumwa ntekereje gusa.”

Yabyanditse yifashishije Twitter y’umuyobozi wa Synchron, Thomas Oxley, yongeraho ‘hashtag’ imenyesha Isi ububasha bw’iri koranabuhanga rifasha ubwonko gukorana na mudasobwa (Brain–computer interface: BCI). Yagiraga iti #helloworldbci.

O’Keefe yavuze ko Stentrode yahinduye ubuzima bwe. Ati “Iri koranabuhanga ni ryiza cyane, gusa kurikoresha ni nko kwiga gutwara igare bisaba imyitozo ariko iyo umaze kubimenyera biba nk’ubuzima busanzwe.”

Sosiyete ya Synchron ni yo yambere yahawe uburenganzira n’Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti muri Amerika, FDA, bwo gushyira mu bwonko bw’umuntu akuma ka Stentrode, aho gakora nka bluetooth ihuza ubwonko na mudasobwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore Uko wagarura telefone yawe yibwe

Nyamasheke: abaturage baratabariza umusaza ubayeho mu buzima buteye agahinda (AMAFOTO)