in

Ku myaka 54, umuhanzi w’icyamamare yashakanye n’inkumyi y’imyaka 23

Marco Antonio Muñiz wamenyekanye nka Marc Antony yakoze ubukwe n’inkumi y’imyaka 23 bwitabirwa n’ibyamamare ndetse n’abaherwe.

Uyu mugabo wabaye icyamamare kubera kuririmba ndetse no gukina filime zakunzwe, si ubwa mbere akoze ubukwe dore ko iyi ari inshuro ya 4 akora ubukwe aho muri 3 ziheruka yabanye n’umukinnyi wa filime Dayanara Torres (2000 – 2004), umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Jennifer Lopez (2004-2014) ndetse n’umukinnyi wa filime Shannon De Lima (2014 kugeza 2017).

Kuri iyi nshuro nibwo bwonyine adashakanye n’icyamamare mu gukina filime, dore ko uyu mukobwa w’umunya Paraguay usibye kuba yaritabiriye irushanwa rya Miss Universe, ari n’umwe mu bamamaza imyenda, abazwi nk’aba model.

Batangiye guteretana muri Werurwe 2022

Nadia Tamara Ferreira yambitswe impeta y’urukundo na Marc Antony mu ibirori byabereye mu mujyi wa Miami mw’ijoro ryo kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Marc Antony yari yambariwe n’ibyamamare nka David Beckham, ndetse n’umuherwe Carlos Slim wigeze kubaho umukire wa mbere kw’isi, mu gihe uyu mugore we yari yambariwe n’umukazana w’uyu Carlos Slim.

Marc Anthony yasezeranye n’uwigeze guhatanira Miss Universe witwa Nadia Ferreira.

Abigeze gushakana n’uyu mugabo ndetse n’abana be batatu ntibigeze bagaragara muri ubu bukwe nk’uko TMZ dukesha iyi nkuru yabyanditse, kuko abana be babwitabiriye ari babiri muri batanu afite.

Marc Antony arusha uyu mugore we imyaka 31

 

Written by Moise Mfitumukiza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. :+250 789 079 952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Niba udukunda uzave muri gospel” Abafana ba meddy bamwe bivumbuye abandi nabo bakomeje ku mu takambira

“Narinziko uri isugi” Alyn Sano abajijwe ntiba yari yaryamana n’umusore batangazwa n’igisubizo yabahaye