in

Ku mwanya wa Mbere hari Karekezi Olivier! Urutonde rwa ba rutahizamu 10 bamaze gutsindira Ikipe y’Igihugu Amavubi ibitego byinshi

Muri ba rutahizamu 10 bamaze gutsindira Ikipe y’Igihugu Amavubi ibitego byinshi harimo abagikina ndetse n’abandi bahagurutse gukina umupira w’amaguru.

10. Hakizimana Muhadjiri

Ku mwanya wa 10 hari Hakizimana Muhadjiri ukinira Police FC akaba maze gutsindira ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” ibitego 7 mu mikino 32 amaze kuyakinira.

9. Daddy Birori [Etekiama]

Uyu rutahizamu wamenyekanye nka Birori Daddy yakiniye amakipe arimo Mukura VS na AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba yaratsindiye Amavubi ibitego birindwi mu mikino 25 yakinnye

8. Jimmy Gatete

Uyu mugabo ubu wibera muri Leta Zunze za Amerika afatwa nka rutahizamu w’ibihe byose wakiniye Amavubi , nyuma yo kuyaheka ku mugongo we akayahesha itike y’Igikombe cya Afurika cya 2004 cyabereye muri Tunisie.

Jimmy Gatete wanyuze mu makipe ya Rayon Sports na APR FC, yibukirwa cyane ku bitego yatsinze Uganda na Ghana muri 2003; ari na byo byahesheje u Rwanda itike ya CAN mu mwaka Wakurikiyeho akaba yarasoje gutera ruhago amaze gutsindira Amavubi ibitego 8 mu mikino 35.

7. Saïd Abed Makas

Uyu rutahizamu wamenyekanye mu makipe arimo Rayon Sports ya hano mu Rwanda yatsindiye Amavubi ibitego icyenda, mu mikino 26 yayakiniye.

6. Sugira Ernest

Uyu rutahizamu kuri ubu nta kipe afite, yakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sports na AS Kigali ndetse anakinira AS Vita Club y’i Kinshasa, amaze gutsindira Amavubi ibitego 12 mu mikino 36 amaze kuyakinira kuva muri 2015.

5. Bokota Labama

Uyu rutahizamu wamenyekanye mu makipe nka Rayon Sports na APR FC, yakiniye Amavubi imikino 33 ayatsindira ibitego 13.

4. Lomami Jean

Uyu rutahizamu wamenyekanye mu makipe nka APR FC na Atlaco, yakiniye Amavubi imikino 25, akaba yarayitsindiyemo ibitego 14.

3.Kagere Meddie

Kagere Meddie yamenyekanye mu makipe nka Mukura VS, Police FC, Rayon Sports n’ayandi; mbere yo guca mu makipe arimo Gor Mahia yo muri Kenya na Simba Sports Club cyo kimwe na Singida United yo muri Tanzania kuri ubu akinira. Amaze gukinira Amavubi y’u Rwanda imikino 55 akaba amaze kuyatsindira ibitego 15.

2. Tuyisenge Jacques

Yanyuze mu makipe arimo Kiyovu Sports, Police FC, APR FC na AS zo mu Rwanda naho hanze yakiniye Gormahia yo muri Kenya ndetse na Petro de Luanda yo muri Angola ariko kuri ubu nta kipe afite. Amaze gutsindira Amavubi ibitego 16 mu mikino 57.

1. Karekezi Olivier

Karekezi Olivier niwe uza ku mwanya wa Mbere mu bakinnyi batsindiye ibitego byinshi Amavubi. Uyu rutahizamu yamenyekanye cyane muri APR FC nyuma akaza kujya gukina muri Suède. Yakiniye Amavubi imikino 70, ayatsindira ibitego 24 mu myaka hafi 13 yayakiniye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Papias Sangano
Papias Sangano
7 months ago

Mutubwire neza bavandimwe ba Ruhago, ese Désire na Muvala bafite bingahe? Cg kubara byatangiriye kuri ba Gatete Jimmy, u Rwanda rujya muri coupe d’Afrique?

Akarere ka Ruhango kemeje ko kajyanye abanyeshuri bigaga mu kigo cy’umunyamerika Nsengiyumva Abdul mu bindi bigo byo muri ako Karere birimo na Es Sainte Trinité

Indirimbo ze zari zikumbuwe! Amakuru meza ku muhanzi Niyo Bosco wari udafite aho abarizwa