in

KNC yanenze bikomeye Luvumbu, Ojera na Onana avuga ko ari abaswa, yemeza umukinnyi umwe rukumbi Rayon Sports ifite w’umuhanga

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports umukinnyi ifite w’umuhanga ari myugariro w’iburyo Mucyo Didier’Junior’.

Uyu muyobozi mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023, yanenze bikomeye Heritier Luvumbu Nzinga, Joachiam Ojera na Essomba Leandre Willy Onana yemeza ko atari abakinnyi bamuteye ubwoba, ahubwo ko umukinnyi Rayon Sports ifite w’umuhanga ari Mucyo Didier’Junior’ n’ubwo yemeje ko akibura byinshi mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru.

Ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, Saa Cyenda n’igice z’amanywa kuri Stade ya Bugesera ikipe ya Gasogi United izaba yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United amaze iminsi akubita agatoki ku kandi avuga ko azatsinda Rayon Sports nk’uko yabikoze mu mukino ubanza wabaye tariki 23 Ukuboza 2022 ubwo Gasogi United yatsindaga Rayon Sports igitego kimwe ku busa cyinjijwe na Malipangou Theodore Christian.

Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ikipe ya Gasogi United iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 36 aho ikurikirwa na Rayon Sports zinganya amanota zigatandukanywa n’umubare w’ibitego zizigamye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
GASASIRA Ildephonse
1 year ago

Ndasaba aba bakinnyi yiswe abaswa kuzamukosora, bakamwereka ko amagambo atari ibikorwa, kandi batazamutsinda kimwe kubusa ahubwo bazamutsinde hejuru ya bibiri!!

Kamonyi: Abaturage bakomeje gutakamba kubera ikibazo cy’ingona zo muri Nyabarongo ziri kubatwarira ubuzima

Axel Rugangura yateye umutoma utomoye umukunzi we y’ihebeye ku munsi wa St Valentin – IFOTO