in

KNC nyuma yo gukubita hasi amavi ntatsindwe byinshi umukinnyi wa Rayon Sports akomeje kurikoroza muri rubanda

KNC nyuma yo gukubita hasi amavi ntatsindwe byinshi umukinnyi wa Rayon Sports akomeje kurikoroza muri rubanda

Kuri uyu wa gatanu nibwo ikipe ya Rayon Sports yambikanye na Gasogi United umukino urangira ibyo KNC yatekerezaga bibaye amagambo gusa.

Ni umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports irusha cyane Gasogi United nkuko benshi babitekerezaga, dore ko yaje kubigeraho ibona ibitego 2 mu minota ya mbere bitsinzwe na Youseff Rharb ndetse na Charles Bbaale mu minota 20 y’igice cya mbere.

Nyuma yaho ntakintu gihambaye kigeze kiraragara kuri uyu mukino usibye kwiharira umupira cyane kw’ikipe ya Rayon Sports gusa mu gice cya kabiri cyatangiye Gasogi United igerageza gushaka uko yabona igitego biza no kuyihira mu minota ya nyuma irakibona gitsinzwe na Malipangu Theodore Christian kuri Penalite umukino urangira ari 2-1.

Nyuma y’uyu mukino twagerageje kugira abo tuganiriza yaba abafana ba Rayon Sports ndetse n’abaje kubera uyu mukino bafana andi makipe ariko bose bahurizaga kuri Charles Bbaale bavuga ko azaba umukinnyi mwiza kubera imbaraga n’imikinire yagaragaje kuri uyu mukino.

Umugande Charles Bbaale aza ntabwo benshi bamwemeraga ariko nyuma yo gutsinda igitego ikipe ya APR FC ku mukino wa Super Cup ndetse akaba yanatsinze igitego gifungura Shampiyona yaje kuririmbwa cyane n’abafana ba Rayon Sports ubona ko bamwishimiye mu buryo bukomeye.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Rayon Sports ihuriye na Gasogi United i Nyamirambo ubundi Murera iyicira inkoni irakubita amagambo ashira ivuga

“Nta murizo uzunguza inka” KNC nyuma yo kubyina mbere y’umuziki birangiye asize inkuru imusozi none ibyo abafana bakomeje kumukorera ni agahuma munwa