in

Kiyovu Sports yitambitse Rayon Sports yari yaramaze kumvikana na rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka muri Nigeria

Ikipe ya Kiyovu Sports irifuza rutahizamu wa Mukura VS usatira anyuze ku ruhande Aboubakar Djibrine uri gusoza amasezerano.

Aya makuru yahamijwe na Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal aganira n’igitazamakuri cyiyi kipe aho yavuze ko mu bakinnyi bazongera mu kwezi mbere harimo na Djibrine.

Ati”Ntabwo ari Djibrine gusa ariko nawe biramutse bishobotse,ni umukinnyi windi kipe twubaha ufite amasezerano utahita ujya kuganira nawe bisaba ko hari ibyubahirizwa kugira ngo uganire nawe.Igihe cy’isoko nikigera bikaba ngombwa ko tuganira nawe cyangwa n’ikipe tuzabikora.”

Amakuru agera kuri YEGOB ni uko Aboubakar Djibrine Akuki kugeza ubu yatangiye ibiganiro n’ikipe ya Kiyovu Sports ndetse bimwe mu byo yifuza ari uko iyi kipe yamuhama amafaranga we akiyumvikanira na Mukura VS aho avuga ko asigaranye amasezerano y’amezi atandatu azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2022-2023 nkuko we abivuga gusa andi makuru akavuga ko uyu musore ariko muri Mutarama 2023 azaba asoje amasezerano ahubwo ko avuga ko azaba asigaje amezi atandatu kugira ngo amafaranga yagurwa na Kiyovu Sports azamuke.

Kiyovu Sports ivuga ko izongeramo nibura abakinnyi babiri bashya mu kwezi kwa Mutarama 2023 kugira ngo bazayifashe gukomeza kwitwara neza ku rugamba rwo guhatanira gikombe cya shampiyona ya 2022-2023.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musanze: abaturage babangamiwe n’ubusinzi n’ubusambanyi bwakamejeje

Igikombe cy’isi:Uruguay ibonye insinzi y’imburakamaro_ Korea yibonera itike ya 1/8