Abaturage bo mu Karere ka Musanze baratakamba kubera ubusinzi n’ubusambanyi bukomeje gufata indi ntera muri kariya gace.
Aba baturage baganiriye na Tv1 higanjemo abagore bo mu murenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze , bavuga ko bahangayikishijwe na bagenzi babo basigaye birirwa basindiye mu gasantere ka Kadahenda.
Aba baturage bavuga ko ubu businzi burimo kongera ubusambanyi ndetse no gucana inyuma kw’abashakanye bityo bakabona bibangamiye umuryango nyarwanda.

