in

Kiyovu Sport igiye kubona umuterankunga mushya ukomeye nyuma ya Azam

Ikipe ya Kiyovu Sport igiye gusinyana amasezerano n’umufatanya bikorwa mushya ukomeye nyuma ya Azam.

Iyi kipe ikomeje kugaragaza imbaraga zikomeye ari nako ishaka kwerekana ko igomba kugaruka mu makipe akomeye hano mu Rwanda nkuko byari biri mu minsi ishize.

Kiyovu Sport irimo gutegura inteko rusange iri tariki ya 1 ukwakira 2022, iyi nteko yatumiwemo abanyamuryango bose harimo n’abatarishyura.

Amakuru ahari nuko nyuma yo kuba iyi kipe yamamariza Azam, yatangiye ibiganiro n’uruganda rukora ibinyobwa gusa ntiharatangazwa uwo muterankunga mushya uwo ari we. Nkuko bigenda bivugwa nuko uyu muterankunga mushya azatangazwa muri iyi nteko rusange akamenyeshwa abakunzi bose.

Kiyovu Sport abakunzi bayo bakomeje kwishimira ikipe yabo nyuma yuko kugeza ubu, iyi kipe ihagaze ku mwanya wa mbere n’amanota 9/9 bivuzeko mu mikino 3 nta mukino iratakaza.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Chriss wahoze mu itsinda rya Just family yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe

Umwe aryamye undi mu gatuza: Uwimana Clarisse akomeje kuryoherwa n’urukundo aho ari hanze y’u Rwanda (Amafoto)