in

Kimironko :umugabo afashe umugore we asambanira muri lodge barwana inkundura

Mu masaha ya saa yine nibwo umugabo wo mu Karere ka Gasabo mu murenge Kimironko yafatiye umugore we muri lodge asambana n’undi mugabo.

Uyu mugabo witwa Niyonkuru Obed yaje gusanga umugore we witwa Niyodusenga Solange usambanira muri Lodge maze intambara irarota.

Uyu mugabo aganira na BTN TV yavuze ko yarasanzwe akeka ko umugore we amuca inyuma kugeza ubwo yamwifatiye nubundi ari muri Lodge n’undi mugabo.

Abajijwe uko yamenye ko umugore we ari muri lodge yavuze ko yamukurikiye akaza kubona yinjiye muri lodge.Uyu mugabo yakomeje avuga ko umugore we yahoze acuruza ariko nyuma aza guhomba byose bitewe n’ubusambanyi. Ubwo uyu mugore yasohokaga muri lodge bahise barwana bakizwa n’abari bahari , maze uyu mugabo atangaza ko yifuza gatanya NGO kuko uyu mugore ahora avuga ko azamwica.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo:Nadia wo muri City Maid nta mpuhwe agira pe ahaye ukuri kwambaye ubusa abakobwa bisumbukuruza kandi ari abakene nyakujya 

Inkuru y’incamugongo: Umunyamakuru yapfiriye mu mukino wahuzaga Argentina n’Ubuhorandi