in

Kimironko! Imodoka y’abashinzwe umutekano yakoze impanuka iteye ubwoba

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Ukuboza 2023 hafi ku isaha ya saa Sita z’amanywa,Nibwo imodoka y’abashinzwe umutekano mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo yarenze umuhanda ikora impanuka, abari bayirimo bakekwaho ibyaha n’abari babaherekeje barakomereka.

Bamwe mu baturage babonye iyi mpanuka iba barimo umukozi wo mu rugo ruri hafi y’aho ku marembo y’ibiro by’Umurenge wa Kimironko, bavuga ko iyo modoka yari yuzuye abantu imbere muri yo n’inyuma ahatwikuruwe.

Nkurikiyimana avuga ko iyo modoka ishobora kuba yabuze feri igeze ku biro by’Ubugenzacyaha muri uwo Murenge, bitewe n’uko hamanuka cyane ihita ikomeza igonga igiti ku mukingo uhanamiye umuhanda munini ujya i Kibagabaga.

Nkurikiyimana agira ati “Hari abo bakuye hariya batagikoma kuko imodoka yamanutse yiruka igonga igiti, imera nk’aho ibajugunye.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma idafite abakinnyi bayo 3 babanzaga mu kibuga mu gihe yitegura guhangana na AS Kigali – AMAFOTO

Uwiyita umwami w’amajyepfo Davis D yifatiye kugakanu abatumye asebera mu majyepfo y’u Rwanda mu karere ka Huye