in

Kim Kardashian yasabye imbabazi kubw’amakosa ya Kanye West, asezeranya umuryango we ikintu gikomeye.

Kim Kardashian w’imyaka 41, ubwo yari mu kiganiro bakunze gukora nk’umuryango wose yasabye imbabazi abagize umuryango we wose abizezako ntakongera kubatenguha.

Kim Kardashian avugako mu myaka yose yamaze abana na Kanye West, bafitanye abana bane, yagiye atererana umuryango we cyane iyo West yakoraga ibintu bibi abikorera abagize umuryango wa Kardashian.

Yishinza icyaha cyo kuba atarigeze ahaguruka ngo abarwanire ndetse ababwirako uko byagenda kose azakomeza kubana nabo yaba mu byago no mu byishimo.

Kim Kardashian ubungubu akaba yaratandukanye n’umuraperi ukomeye muri Amerika Kanye West bari bamaranye igihe ndetse bafatwaga nka couple nziza nyuma y’iya Beyonce na Jay-Z.

Iki kiganiro cyari kirimo Kholoi, Kourtney Kardashian n’umugabo we Travis Barker ndetse na mama wabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yakoze ibidasanzwe mu mvura iteye ubwoba kubera umukobwa yapfiriye(Video)

Kuri instagram:abantu batunguwe n’amabuno adasanzwe y’umukecuru w’imyaka 60