in

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yafashe icyemezo gitunguranye kubijyanye no guhesha umugisha abatinganyi bo mu Rwanda bazayigana

Ku wa Kane tariki 21 Ukuboza 2023, Inama y’Abepisikopi m’u Rwanda yashyize itangazo ahagaragara rivuga ko Kiliziya itaha umugisha ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry’Imana ndetse n’Umuco Nyarwanda. Ubu ni uburyo busa n’ubuvuguruza ibikubiye mu rwandiko rwitwa Fiducia Supplicans, Ukwizera kwambaza Imana, rwatangajwe n’ibiro bya Papa Francis.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Iyi nyandiko yavuye kwa Papa ivuga ko umupadiri adakwiye gukora ubusesenguzi mu gihe agiye gutanga umugisha ku mubano ushingiye ku bitsina “Bose baba bashaka urukundo n’impuhwe z’Imana”. Bityo nta numwe uba ukwiye guhezwa. Papa Francis yavuze ko abaryamana0 bahuje ibitsina nubwo ari icyaha ariko badakwiye gukunirwa ku rukundo n’impuhwe z’Imana.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Mu itangazo Abepisikopi bo mu Rwanda bashyize hanze rivuga ko Kiliziya idashobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry’Imana n’umuco. Rigira riti “Twebwe Abepiskopi banyu tubandikiye iri tangazo tugamije gukuraho urujijo no kubahumuriza nyuma y’uko havutse impungenge ku mugisha wahabwa umugabo n’umugore babana ku buryo butemewe na Kiliziya n’uhabwa ababana bahuje igitsina”.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Umugisha ni ukwiyambaza Imana no kuyisaba inema yayo dusabira umuntu cyangwa ikintu, umugisha ugamije gutagatifuza, gukiza no gufasha umuntu guhinduka. Guha umugisha ababana mu buryo butemewe na Kiliziya ntabwo bigomba kwitiranywa n’isakaramentu ryo gushyingirwa. Kubana kw’abantu bahuje igitsina buhabanye rwose b’amategeko y’Imana n’umuco wacu.”

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yabwiye Abapadiri, biyeguriye Imana, Abakirisitu b’umutima wubaha Imana, ko inyigisho Kiliziya itanga ku gushyingirwa gikirisitu zidahindutse. Ndetse bibutsa urubyiruko, ingo z’abashalanye bagomba guha agaciro isakaramentu ry’ugushyingirwa .

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Itangazo rya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ku bikorwa by’umuganda muri iyi minsi mikuru isoza umwaka

Na Pamella kwihangana byanze aravuga: Anita Pendo yerekanye ifoto ye igaragagaza ibintu byatumye abantu bavugishwa -IFOTO