in

Kigali: Imodoka yari itwaye ibishyimbo n’ibitoki yabuze feri maze igonga umumotari wari uhetse umugenzi

Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jabana habereye impanuka y’imodoka yari itwaye ibishyombo n’ibitoki yagonze umumotari maze ihita igwa muri rigori.

Umushoferi wari utwaye iyo modoka yatangarije BTN Tv dukesha iyi nkuru ko yari avuye mu gasantere ka Bweramvura gupakurura agiye Ku giti cy’inyoni gusa ageze mu gasantere ka Karuruma ibura feri maze arwana nayo niko guhita agonga umumotari wari uhetse umugenzi imodoka nayo ihita igwa muri rigori y’amazi.

Ntiharamenyekana neza abo iyi mpanuka yahitanye kuko abaturage bari aho bavugaga ko hakomeretse abantu 6 hagapfa 2 harimo n’uwo mu motari bagonze, gusa Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali we yatangaje ko nta muntu wahitanwe n’iyo mpanuka gusa ngo hakomeretse abantu bane bahise bajyanwa ku bitaro bikuru bya Nyarugenge ndetse na CHUK.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikiraro cy’ihene cyashyizwe hejuru y’imodoka, ishyano ricika umurizo (video)

Fatakumavuta yahawe urwamenye nyuma yo kuvuga ko ariwe musitari ufite abana beza – IFOTO