in

Kicukiro: Umusore w’imyaka 21 witwa Jiscar yakingiranye nyina mu nzu maze aramunigagura kugeza abuze ubuzima

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Kanombe Akagari ka Karama ahatujwe Abaturage bavuye Kangondo umwana wo mu kigero cy’imyaka 21 witwa Jiscar yishe Nyina bigacyekwa ko ari ibiyobyabwenge byabimuteye.

Iri nsanganya ryabaye ahagana saa Kumi n’ebyiri aho umukecuru yavuye gucuruza agiye kuruhuka asanga mu rugo umuhungu we aba aramukingiranye.

Mubaganiriye na Igikanews dukesha iyi nkuru batubwiye ko ubwo uwo musore yatangiraga kumukibita uwo mukecuru yagerageje guhamagara umuhungu we wundi witwa Gaspard nawe ntiyaboneka aho hafi nawe ahita yiyambaza abaturanyi ngo bamutabare.

Bakomeje bavuga ko abaturanyi bahise bihutira gutabara basanga uwo musore yafunze ashaka guca mu idirishya ngo atoroke bahita biyambaza inzego z’umutekano.

Bivugwa ko uyu mukecuru yarasanzwe abanye n’abana be babiri neza.

Uyu mukecuru yarasanzwe acururiza mu isoko ry’ikitegererezo riri ahazwi nko Kiri ‘Wambonye’ akora ubucuruzi bw’ubushera.

Abageze mbere bavuze ko bigara ko yaba yamukubise ikintu mu mutwe agahita amuniga agapfa

Umunyamakuru wageze ahabereye ayo marorerwa yasanze urwego Rw’ubugenzacyaha rwahageze ruhita Ruta muri yombi uwo musore n’umurambo ujyanwa kubitaro kugirango ukorerwe isuzuma.

Uwaduhaye amakuru yatubwiye ko mubusanzwe uyu mubyeyi mubusanzwe nta kibazo bari bazi bari bafitanye uretse ko uwo musore yarasanzwe arangwaho ibikorwa by’urugimo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports WFC yanyagiye ikipe ibitego 8 yikura mu kibuga amaguru iyabangira ingata

Ibyari ibyishimo byarangiye hamenetse amaraso mu buryo butunguranye! Imodoka yari itwaye abageni yakoze impanuka yateye ubwoba abantu benshi -AMAFOTO