in

Kecapu wamamaye muri ‘Bamenya’ yifataye ku gahanga abavuze ko atazakora ubukwe

Umukinnyikazi wa filime Kecapu wamamaye muri filime y’uruhererekane ya Bamenya yifatiye ku gahanga abavuze ko atazakora ubukwe ndetse anahishura umwe muri bo.

Kecapu yakoze ubukwe na Mutabazi Jean Luc tariki 23 Nyakanga 2022  nyuma y’uko yari yamwambitse  impeta muri Gicurasi.

Mbere y’uko aba bashakanye bakora ubukwe havuzwe byinshi dore ko hari n’abantu batemeraga ko agiye gukora ubukwe aho bavugaga ko atari ibyanyabyo ahubwo ko ari filime.

Ubwo Kecapu yaganiraga na ISIMBI, yavuze ko abantu bagomba kugabanya imitekerereze ipfuye ndetse ngo bareke gutekereza ibintu bibi ku muntu.

Kecapu yakomeje asaba abantu kudafata inkuru ya Bijoux ngo bayihuze n’iye kuko ngo batazi ikibazo Bijoux yagiranye n’umugabo we.

Kecapu yasoje avuga ko hari umukinnyi wa filime nyarwanda na we wavuze ko ahubutse, kandi nyamara ngo na we abonye ayo mahirwe yayasamira hejuru.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu Rwanda: umusore ufite igitsina cy’abagabo ariko akaba asa nk’abagore aratangaje

Breaking news: Rutahizamu uri mu bakomeye muri Kiyovu sport yagarutse i Kigali