in

Kayonza:Umusore yaguwe gitumo aryamanye n’umwana w’imyaka 2 bambaye ubusa bikekwa ko yamufashe ku ngufu(soma neza witonze)

Kayonza:Umusore yaguwe gitumo aryamanye n’umwana w’imyaka 2 bambaye ubusa bikekwa ko yamufashe ku ngufu.

Umusore w’imyaka 19 wo mu Karere ka Kayonza yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka ibiri, nyuma yo kubasangana bambaye ubusa mu buriri bwe.

Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki ya 6 Ukuboza 2022 mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Rurambi mu Murenge wa Nyamirama, mu Karere ka Kayonza.

Amakuru avuga ko uyu musore ubana mu gipangu n’ababyeyi b’uyu mwana, ngo yamufashe akamujyana mu nzu ye abamo, nyina ngo yakomeje kubura umwana we yinjiye mu nzu y’uwo musore abagwaho baryamanye bambaye ubusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Karuranga Leo, yabwiye IGIHE dukesha aya makuru ko uwo musore yatawe muri yombi ariko ko agikekwaho kumusambanya, inzego z’umutekano zikaba zahise zitangira iperereza, uyu mwana we yahise ajyanwa ku bitaro bya rwinkwavu gukorerwa isuzuma.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Leandre Willy Essomba Onana ashobora kudakina umukino ikipe ya Rayon Sports irakina muri iyi wikendi

Inkuru y’incamugongo: Undi muntu wapfiriye mu mikino y’igikombe cy’isi