in

Kayonza: Umusore w’imyaka 23 yatawe muri yombi nyuma yoguhohotera umwana w’imyaka 4 amusambanya

Umusore w’imyaka 23 wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ndego, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka ine ndetse akanamwangiza imyanya ndangagitsina.

Amakuru avuga ko uyu musore yasambanyije umwana tariki ya 10 Ukuboza ahita ahunga, ababyeyi be ngo bamujyanye kwa muganga ibizamini byerekana ko yanamwangije imyanya ye y’ibanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Bizimana Claude, yavuze ko uyu musore yatawe muri yombi nyuma yo kugaruka iwabo rwihishwa aziko inzego z’umutekano zitabizi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntabwo dutinya Messi! Ubwishongozi bw’abakinnyi b’Ubufaransa mbere yo gucakirana na Argentina ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Rulindo:imodoka ya fuso yakoze impanuka