in

Kanombe:Umwana yazutse nyuma yaho apfuye bakamujyana no mu buruhukiro

Mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe kuwa 21 Ukwakira 2022 nibwo inkuru y’umwana wapfuye akazuka yabaye kimomo.

Umubyeyi wuyu mwana Nyirangendahayo Anounce mu makuru dukesha BTN tv yavuze ko uyu mwana  bwakeye arwaye indwara yo kuva imyuna abonye bikomeye nibwo yamujyanye kwa muganga ku bitaro bya Kanombe.

Uyu mwana ubwo yamugezaga kwa muganga yavuze ko bamuteye selumu uno mwana agahita ahasiga ubuzima nkuko abaganga babitangaje.

Bamaze kubona ko yapfuye nibwo bafashe umwanzuro wo kumujyana Mu buruhukiro (Morgue).

Uno mubyeyi yahise yiyakira atangira gutabaza inshuti n’abavandimwe ngo wenda bazamutabare baze kumushyingura gusa muri icyo gihe nibwo haje umuntu umwe wo mu muryango w’umugabo we avuga ko ariwe waroze uwo mwana nibwo bafashe umwanzuro wo kuzana umuvuzi gakondo(Umupfumu) ngo arogore uwo mwana.

Ibyo batari biteze uyu mwana yaje kugaruka mu buzima gusa nanubu benshi ntibarabyizera ko uwo mwana yazutse koko, kuko hari nabari baje gushyingura ubu abenshi bavuze ko ibi bazabyemera nyuma y’icyumweru.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC yaransuzuguye tuzakiranurwa na FIFA, Adil yemeje gutandukana kwe na APR FC

Umusore yabaye inkuru kuri twitter nyuma yo kurongora ikizungerezi