in

Kabaye: umugabo amaze imyaka myinshi ajya mu mihango kubera impamvu ikomeye

Umugabo yatunguwe no gusanga afite imisemburo ya kigore nyuma y’imyaka 20 ajya mu mihango atazi impamvu.

Amakuru avuga ko uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’Ubushinwa wamenyekanye gusa ku mazina ya Chen Li mu rwego rwo kurinda umwirondoro we, yabanje gusuzumwa appendicite nyuma yo gukomeza gutaka ikibazo cyo mu nda n’amaraso mu nkari ze.

Ibimenyetso bya Chen ngo byatangiye nyuma yo kubagwa ngo hakosorwe ikibazo cyo kwihagarika kudasanzwe mugihe cy’ubugimbi. Yakomeje kubona ibimenyetso mu myaka 20 ishize.

Nubwo yavuwe na appendicite, ibimenyetso bya Chen byarakomeje. Umwaka ushize ni bwo abaganga amaherezo babonye icyamuteraga ibimenyetso: Bivugwa ko Chen yari afite chromosomes z’abagore.

Chen amaze gukora urugendo rw’ibirometero 930 avuye mu ntara ya Sichuan yerekeza i Guangzhou gusura ibitaro bivura ibibazo by’imyanya myibarukiro, Chen yavumbuye mu isuzuma ry’ubuvuzi ko afite n’imyanya y’imyororokere y’abagore, nka nyababyeyi na ovaires.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe kwa muganga bwerekanye kandi ko imisemburo ye ya kigabo ya androgene yari ifite urwego ruri munsi y’urusanzwe. Imisemburo y’abagore ya Chen na ovaries nabyo byarakoraga kandi bivugwa ko yagereranywa n’iy’umugore ukuze muzima.

Nyuma yo kubimenya, uyu mugabo yatangajwe ko ari intersex, bivuze ko yari afite imyanya myibarukiro y’umugabo n’iy’umugore.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ndashaka kukubera aho ukunda” Shaddyboo yagaragaye mu munyenga w’urukundo na Manzi

Wa munyamakuru wasezeye kuri RBA hamenyekanye aho yerekeje