in

Juno Kizigenza na Ariel Wayz bari mu byishimo byinshi.

Umuhanzi Juno Kizigenza ari mu byishimo byinshi nyuma yaho indirimno ye Birenze yagaragayemo Ariel Wayz yujuje miliyoni y’abayirebye kuri Youtube.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 04 Ukuboza nibwo Juno Kizigenza abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yashimiye abamukurikira kubera ko batumye yuzuza miliyoni y’abamaze kureba indirimbo ye nshya “Birenze” kuri YouTube.

https://www.instagram.com/p/CXELzOcN5Fl/?utm_medium=copy_link

Iyi miliyoni Juno Kizigenza yujuje ibaye iya gatatu nyuma y’indirimbo ye “Nazubaye” yakunzwe cyane , na “Away “ ahuriyemo n’uwo yita inshuti ye magara Ariel Wayz.

Si ibyo gusa kuko indirimbo “Birenze” yujuje miliyoni umukobwa ugaragaramo ni umuhanzikazi akaba n’inshuti ya Juno Kizigenza Ariel Wayz , bikaba inshuro ya mbere yari agiye mu mashusho y’indirimbo.

https://www.instagram.com/p/CXEmCOPosd3/?utm_medium=copy_link

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Davis D yatwitse instagram ubwo yifotorezaga ku modoka ihenze (amafoto)

Ishyano: yagiye gukiza abavandimwe barwanaga ahasiga ubuzima