in ,

Jose Mourinho yakaniye abakinnyi be ku buryo budasanzwe byatuma n’abashakaga kuyizamo bisubira

Manchester United imaze igihe kinini itakirwanira igikombe cya Shampiyona ndetse ikaba ishobora no kubura umwanya wa 4 uyijyana muri Champions League kubera umwanya wa 5 iriho,ishobora kuyitabira nubundi ariko ibanje gutwara Europa League.

Mbere y’umukino bagomba gukina na Celta Vigo muri 1/2 cya Europa League,Jose Mourinho yafatiye ibyemezo abakinnyi be ababuza kugira ifoto bashyira ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho Luke Shaw ashyize video kuri Instagram ari kwitoza mu rugo iwe kandi akiva mu mvune.

Ibi bikerekana ko iyi Europa League ari cyo gikombe ishaka hasi hejuru kugira ngo yizere kuzitabira Champions League igikombe imaze igihe atitabira.

Written by Junior

Shyiraho igitekerezo

Real Madrid yahagaritse abafana bayo barenga 350 kubera Lionel Messi ibyita ubugambanyi

Tom Close yibukije Tricia ko ariwe umutera kuryoherwa!