in

Johanna Mazibuko wafatwaga nk’umugore wa mbere ukuze ku Isi yitabye Imana

Johanna Mazibuko, umugore wafatwaga nk’ukuze kurusha abandi ku Isi yitabye Imana ku myaka 128.
Johanna Mazibuko wari utuye muri Afurika y’Epfo , wafatwaga nk’umugore wa mbere ukuze ku Isi, yitabye Imana ku myaka 128 y’amavuko nk’uko ibyangombwa bye byerekenaga ko yabonye izuba ku itariki 11 Gicurasi 1894.

Johanna Mazibuko witabye Imana ku myaka 128

Johanna Mazibuko yitabye Imana ku itariki 03 uku kwezi azize indwara yo guturika ku iminsi ijyana amaraso mu bwonko ( Stroke).
Inkuru y’ikinyamakuru African News ivuga ko Johanna yari kuzuza imyaka 129 mu kwa Gatanu ariko ubuzima bukaba butamukundiye.

Johanna apfuye yarabyaye abana 7, batatu muribo 2 baracyariho ndetse akaba yaragize abuzukuru 50.

Ikindi uyu mukecuru wafatwaga nk’ukuze kurusha abandi ku Isi, azibukirwaho n’ikuko yarokotse intambara ebyiri z’Isi , ibicurane byiswe ibya Espagne ndetse n’icyorezo cya COVID-19.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Impamvu 2 zitangaje zituma umuntu akomeza kuba inshuti isanzwe n’umuntu bigeze gukundana

Umugore wa Tom Close yatumye abantu basuka amarira kubera ibyo yavuze kuri nyirabukwe witabye Imana