in

Izagumana abo ifite! Ikipe ya Rayon Sports yahanwe yihanukiriwe nyuma yo kurya utw’abandi ikanga kutwishyura

Ikipe ya Rayon Sports yahanwe yihanukiriwe nyuma yo kurya utw’abandi ikanga kutwishyura.

Ikipe ya Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi bashya muri Mutarama 2024 mu gihe itarishyura Umutoza Masudi Djuma wayireze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, kubera umwenda imubereyemo.

Tariki ya 14 Werurwe 2022 ni bwo FERWAFA yagejejweho ikirego n’Umutoza w’Umurundi, Masudi Juma wareze Rayon Sports kuba yaramwirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho mu byo aregera harimo amafaranga yo kumusinyisha nk’umutoza, ibirarane by’imishahara n’igihembo cy’umwunganizi mu mategeko.

Icyo gihe yaregeraga miliyoni 40 Frw z’umushahara w’amezi 20 yari asigaje ku masezerano ye, indishyi zo gusesa amasezerano binyuranyije n’amategeko zingana na miliyoni 12 Frw, igihembo cy’umwunganira mu mategeko gihwanye na miliyoni 2 Frw n’indishyi y’akababaro yose hamwe angana na miliyoni 58 Frw.

Uru rubanza rwaciwe n’Akanama Nkemurampaka ka FERWAFA kemeje ko Masudi Djuma arutsinze maze gategeka ko Rayon Sports kumwishyura miliyoni 8.5 Frw.

Mu mwanzuro w’urubanza wasohotse muri Kanama 2023, Rayon Sports yategetswe kwishyura itabikora ikazabuzwa kwandikisha abakinnyi ku isoko rya Mutarama 2024.

Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Karangwa Jules, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ari umwanzuro wafashwe n’akanama nkemurampaka ndetse hatagomba kubaho kwibutsa ko Rayon Sports nitishyura umutoza itazongera kwandikisha abakinnyi.

Yagize ati “Ntibisaba FERWAFA yandikira Rayon Sports, barabizi ko mu isoko ryo muri Mutarama 2024 ribanziriza igice cya kabiri cya Shampiyona batazemererwa kwandikisha abakinnyi. Turabizi ko bari kwishyura ideni ndetse ryenda kurangira gusa rigomba kurangira ryose.”

Rayon Sports imaze kwishyura miliyoni 6 Frw, isigaje miliyoni 2,5 Frw na yo igiye kwishyura mbere y’uko isoko rifungura kugira ngo izemererwe kwandikisha abakinnyi nk’uko Umunyamabanga Mukuru wa Gikundiro, Namenye Patrick yabibwiye IGIHE.

Yagize ati “Masudi yatureze muri FIFA, na yo imusaba kujyana urubanza muri FERWAFA akaba ari yo ifata umwanzuro. Twari tuzi ko bazatwandikira babitumenyesha mbere y’isoko ariko niba umwanzuro wa mbere ari wo tugomba gukurikiza nta kibazo tuzawushyira mu bikorwa tumwishyure.”

Abajijwe niba bizagera muri Mutarama 2024 Rayon Sports yararangije kwishyura Masudi Djuma, Namenye yagize ati “Tuzaba twaramwishyuye kera.”

Mu gice cya mbere cya Shampiyona, Rayon Sports yasinyishije umukinnyi umwe, Rutahizamu w’Umunya-Guinée, Alsény Camara Agogo w’imyaka 28 mu gihe igitegereje gusinyisha abandi ku isoko rya Mutarama 2024.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Tina wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational yahaye se na nyina inzu ya kadasitere ndetse n’imodoka nshya

Mu magambo yuje imitoma myinshi anogeye amatwi, umuhanzi Meddy yifurije isabukuru nziza umugore we Mimi