in

Itsinda Baume & Khaliban ryazanye impinduramatwara mu muziki nyarwanda nyuma y’indirimbo yabo yanyuze benshi mu bakunzi b’umuziki nyarwanda hano mu Rwanda ndetse no mu bihugu by’abaturanyi

Abasore bagize itsinda rizwi nka “Baume and Khaliban” barimo gutegura album hamwe na producer wabo Basta a.k.a DJ B ukorera muri studio yabo ariyo Baume & Khalifan Record label usanzwe ubatunganyiriza indirimbo z’amajwi.

Baume & Khaliban

Nyuma yaho aba basore bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo bise Mi nafurahi, ubu barimo gutegura amashusho y’indi ndirimbo nshya barimo gutunganya muri iyi minsi nayo ikazaba ari imwe mu ndirimbo zizaba ziri muri uwo muzingo barimo gutegurira abakunzi b’umuziki nyarwanda. Amashusho y’iyo ndirimbo azagera hanze mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

Baume & Khaliban

Mu kiganiro YEGOB yagiranye n’aba basore babiri bagize itsinda Baume & Khaliban, badutangarije ko nyuma yuko abafana babo batangiye kubagaragariza urukundo rw’ibihangano byabo abenshi bakaba bakomeje no kubita abanyamahanga kubera urwego rwo hejuru ibihangano byabo bikoranywe ibi bikaba byarabateye imbaraga zo gukora cyane kugirango barusheho guteza imbere umuziki nyarwanda mu rwego rwo guhatana n’ibindi bihangano by’abandi bahanzi mpuzamahanga. Ni muri urwo rwego aba basore bagiye gushyira hanze amashusho y’indi ndirimbo nshya izanasohoka ku muzingo barimo gutegurira abafana babo n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange.  Mu rwego rwo kuba hafi y’abafana babo, Baume & Khaliban barateganya gutegura ibitaramo mu mpera z’uyu mwaka wa 2017.

Baume & Khaliban

Kanda hano ubashe kureba amashusho y’indirimbo Mi Nafurahi ya Baume & Khaliban

https://www.youtube.com/watch?v=irxZPsiRvOY&feature=youtu.be

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igikorwa cyakorewe Lionel Messi cyakomeje gutangaza isi yose(Reba hano Video)

Umuraperikazi Nicki Minaj yagize icyo atangariza umwanzi we wambere