in ,

Isi yose iri guseka Yaya Toure nyuma yo gutanga igitekerezo cya mbere gipfuye kuva Imana yarema abantu

Nyuma y’umukino wahuje Arsenal na Manchester City mu gikombe cya FA Cup bikarangira The Gunners batsinze 2-1 havuzwemo uruhare rw’ubusifuzi muri uwo mukino cyane cyane umunyafurika Yaya Toure wavuze amagambo menshi.

Abajijwe n’abanyamakuru icyo avuga kuri uwo mukino nibwo yavuze ati

“‘Abasifuzi bari bakwiye kurekera.Ndarakaye kandi si ubwa mbere ubusifuzi bukoze ibi.Abantu baravuga ngo twitwaza abasifuzi ariko iyo usubiyemo umukino usanga ntako tutagize ariko tukabangamirwa n’abasifuzi.Iyo tuvuze FA iraduhana rero ngiye kwituriza”

Ariko byose byaje gupfa bamubajije ku mukino uzaba ku wa kane uzahuza Man City na Man Utd nibwo yavuze ibintu byasekeje bikanatungura n’abantu benshi.Yavuze ati “Tuzayistinda nibaduha umusifuzi mwiza cyangwa se tugakina nta musifuzi urimo”

Iyo utekereje imyaka Yaya Toure amaze akina ruhago agatinyuka akavuga ngo ashaka umukino utarimo umusifuzi byatumye ibinyamakuru byose bimwiha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Justin Bieber yongeye gushyira hanze amafoto arimo gusomana

Umunyamakurukazi Michele Iradukunda (Michou) yambitswe impeta n’umukunzi we (Amafoto)