in

Isanduku yatwikirijwe ibendera ry’igihugu! Miss Erica arashyingurwa _ AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi garabera umuhango wo gushyingura Urakoze Erica wamamaye nka Miss Erica mu muziki w’u Burundi wapfiriye mu bitaro bya Bumerec biri mu Mujyi wa Bujumbura.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo nibwo inkuru zatangiye gusakara zivuga ko umuhanzikazi Miss Erica wakoreraga umuziki we mu Burundi ko yitabye Imana.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo i Bujumbura habera umuhango wo ku mushyingura, amafoto yasohowe n’itangazamakuru ry’i Burundi agaraza isanduku ya Miss Erica itwikirije ibendera ry’igihugu.

Miss Erica yitabye Imana ari mu bitaro bya Bumerec biri Bujumbura aho bikekwako yari arwariye nyuma yo kunywa imiti myinshi ( over dose).

Miss Erica yapfuye afite imyaka 33 y’amavuko ndetse akaba yari afite abana 2 n’umugabo w’umuzungu.
Erica yari umwe mu bahanzi bakomeye i Burundi kubera indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo “MonAmour”, Ullah, my hero na my heart.


Imva miss Erica arashyingurwamo
.

Miss Erica wapfuye afite imyaka 33

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

No ku muganda baba bafite induru: Abafana ba Rayon Sports bageze Nyabihu bahakorera umuganda rusange mbere y’uko bakina na Etincelles [videwo]

Umutoza wa APR FC yaciye ibintu nyuma yo gutangaza icyo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakoreye abakinnyi be gishobora gutuma AS Kigali ibazukiraho