in

iPhone 14: Ibyo wamenya kuri iyi telefone izasohoka muri 2022

Mu mezi macye ashize nibwo uruganda rwa Apple rwasohoye telefone ya iPhone 13, gusa kuri ubu bimwe mu bizagaragara muri telefone yabo ya iPhone 14 izasohoka umwaka utaha byamaze kujya ahagaragara.

Nkuko bamwe muritwe dusanzwe tubimenyereye Apple ni uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye akaba ari uruganda ruherereye muri Leta zunze Ubumwe z’amerika akaba arirwo ruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwaje kumwanya wembere kurusha izindi nganda zikora ibikoresho by’ikoranabuhanga muri uyu mwaka turimo wa 2021.

Apple Iphone 14 akaba ariyo telephone izashyirwa hanze mumwaka utaha wa 2022.

Kanda hano umenye uburyo wakoresha ukamenya telefone yawe aho iri iramutse yibwe

Uyu munsi rero turarebera hamwe ibizaba bigize iyo telephone yaba ari specs,igiciro ndetse nigihe izasohokera.

Iphone 14 Models

Apple ubusanzwe iha abaguzi bayo models zitandukanye bitewe nubushobozi bwabo cyangwa ibyo bakunda. Gusa kuri Iphone 14 nubundi bagerageje kuba bakora models 4 gusa bitandukanye na model za Iphone 13 kuberako ubwo bazaba basohora Iphone 14 ntabwo Mini izaba irimo ikaba izasimburwa na Iphone 14 max ariko uko ikora nuko iteye bizaba bihura na Iphone 14 gusa bitandukanire kuri display.

Iphone 14 Display

Turebye kuri display hari impinduka nyinshi kubyerekeye display,birahwihwiswa ko Kuri Iphone 14 nta Top notch izaba iriho ngo kugirango habashe kubaho kwiyongera kwa Display. Camera yimbere izaba imeze nkuruziga ariko hakazakoreshwa Touch-ID bikaba aribyo bizatuma hagaruka uburyo bwogungura Iphone yawe ukoresheje sensor za Fingerprint bitandukanye n’uburyo bwari busanzweho Bwa Face-ID.

Hano hasi wareba aho buri model izaba itandukaniye n’indi tugendeye kuri Display yazo.

iPhone 14 – 6.1″ Super retina OLED – 90Hz Display with a 1170 x 2532 resolution

iPhone 14 Pro – 6.1″ Pro Motion OLED – 120Hz Display with a 1170 x 2532 resolution

iPhone 14 Max – 6.7″ Super Retina OLED – 90HZ Display with a 1284 x 2778 resolution

iPhone 14 Pro Max – 6.7″ Pro Motion OLED – 120Hz Display with a 1284 x 2778 resolution

Izi model zose zizaza buri imwe irimo Operating System ya iOS version ya 16 nk’uko bikomeza bitangazwa.

Noneho reka turebe amafoto y’uko buri model izagenda itandukana n’indi hakurikijwe display,igiciro,battery ndetse nibindi.

1.Iphone 14

Ibi nibimwe Iphone 14 izaba ifite

RAM: 6GB

Storage: kuva kuri 128GB- 512GB

Battery: 3,240mah Wireless/Wired charging

Igiciro: $799 angana n’bibihumbi 829,299 Rwf

2.Iphone 14 Pro

Iphone 14 Pro izaba ifite ibi bikurikira

RAM: 8GB

Storage: kuva kuri 128GB kugeza kuri 1TB

Battery: 3,240mah Wireless/Wired charging

Igiciro: $999 angana na milliyoni 1,036,884 rwf

3.Iphone 14 Max

Iphone 14 max yo izaba ifite ibi bikurikira

RAM: 6GB

Storage: kuva kuri 128GB- 512GB

Battery: 4,352mah Wireless/Wired charging

Igiciro: $899 angana n’bibihumbi 933,091 Rwf

4.Iphone 14 Pro Max

Iphone 14 Pro Max izaba ifite ibi bikurikira

RAM: 8GB

Storage: kuva kuri 128GB kugeza kuri 1TB

Battery: 3,240mah Wireless/Wired charging

Igiciro: $1,099 angana na milliyoni 1,140,676 rwf

Igihe biteganijweko aya ma telephone azagira hanze.

Muri aka kanya nkuko nabivuze haruguru ibi byose twabonye bishobora kuba byahindurwa ntufate aya makuru nkaho ari impamo,ahubwo ni ibihwihwiswa ko izi telephone zzasohoka umwaka utaha zizaba zimeze. Gusa icyo wamenya nuko  Iphone 14 yo izamurikwa ku mugaragaro mu kwezi kwa Nzeri 2022.

Written by Moise Mfitumukiza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. :+250 789 079 952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Uwase Vanessa yifurije urugo ruhire murumuna we warushinze (Amafoto)

Nyabugogo habereye impanuka itoroshye ,ikomerekeyemo abatari bake(Video)