in

Inkuru y’inshamugongo muri Arijantine; Umusore yitabye Imana mu gihe Umwana w’imyaka 5 ari muri koma kubera intsinzi y’igikombe cy’isi

Ibirori byo kwizihiza igikombe cy’isi cya Arijantine byahitanye umufana w’imyaka 24 nyuma yo kugwa ku gisenge ubwo habaga akarasisi ko kwishimira iki gikombe batwaye.

Lionel Messi hamwe n’abandi bakinnyi bo muri Arijantine batanze igikombe cy’isi cya mbere mu gihugu kuva 1986. Aho kandi byatumye amamiriyoni muri Arijantine yitabira ibirori.

Minisiteri y’ubuzima ya Buenos Aires yemeje ko uyu mufana yapfiriye mu bitaro ku wa mbere tariki ya 19 Ukuboza, kubera ibikomere byo mu mutwe.

La Nacíon ivuga ko uyu mugabo yari arimo asimbukira ku gisenge, yishimira intsinzi y’Ikipe y’igihugu, kugeza igihe [igisenge] kimenetse akagwa, bikaza kumuviramo gukomereka bikomeye.

Yapfuye azize ibikomere mu bitaro bya Fernández i Buenos Aires.

Hariho kandi ubwoba ku mwana w’imyaka itanu uri muri koma nyuma yo gukomereka bikabije mu mutwe nyuma y’ibyabereye muri Plaza San Martin, aho yizihizaga intsinzi y’igikombe cy’isi cya Arijantine hamwe n’ababyeyi be.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bitunguranye, abakinnyi ba Argentine bahungishijwe kubera ibyabereye muri Argentine

Videwo; Umugabo yafotowe ari kwiba umwana Yesu wari wavukiye abo mu gace ka Fort Worth