in

Inkuru igezweho: Umugabo wafashe ku ngufu mwinshywa we w’imyaka 7 nyuma agatoroka yambaye amapingu ubu yafashwe

Mu minsi mike ishize Yegob twabagejejeho inkuru y’umugabo wo mu karere ka Kamonyi wafashe ku ngufu mwinshywa we w’imyaka 7 agatabwa muri yombi maze akaza gutoroka yambaye amapingu ubu yatafashwe.

Umugabo Mbananabo Leonard, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana, nyuma y’iminsi itatu atorokanye ipingu yambitswe na Dasso, zikorera mu Murenge wa Kayumbu, yatawe muri yombi nyuma yo gusaba abantu kumushakira inyundo yo guca ipingu ahubwo bahita batanga amakuru ku nzego zibishinzwe bituma atabwa muri yombi.

Uyu mugabo ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwishywa we wari ufite imyaka irindwi mu myaka ibiri ishize, yafatiwe mu Mudugudu wa Musave, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rugalika mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukwakira 2022.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Adil Mohammed yatanze igisubizo cyatangaje abantu ubwo yabazwaga niba yakwemera kongera gutoza APR FC

Umukozi wa APR FC yagaragaye ari mu biganiro n’umutoza Robertinho bumvikana amafaranga nyuma bapfa ikintu gikomeye