in

Inkuru ibabaje y’umugore wanyweye inzoga agapfa.

Abenshi babifata nk’aho bitabaho bityo bakaba banywa inzoga igihe baziboneye, bakirengagiza ko bigira ingaruka cyane ku bantu bashonje kuko usinda ugata imbaraga ukaba wanahasiga ubuzima. Inkuru y’ikinyamakuru cyo muri Malawi, Faceofmalawi ivuga ko umugore w’imyaka 64 wo mu gace ka Mulanje yapfuye kubera kunywa cyane mu nda nta kirimo (atariye/ashonje).

Polisi ivuga ko ibi byabaye mu mpera z’icyumweru dusoje. Umuvugizi wa Polisi ya Mulanje, Sub Inspector Gresham Ngwira, yatangaje ko nyakwigendera Agnes Namulu, yavuye mu rugo rwe ashonje ajya mu kabari kunywa inzoga, yanyoye nyinshi kandi atariye ata ubwenge birangira zimuhitan ye. Inzobere mu buvuzi zivuga ko ari byiza kunywa inzoga udashonje kandi nabwo ukanywa mu rugero kuko iyo wanyweye cyane ushonje bigira ingaruka nyinshi kandi mbi, umubiri ukaba wacika intege ukaba wahatakariza ubuzima.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birababaje!!! Umugabo yishe umugore we imbere yabana babo babiri. Umva ibyakurikiyeho

Abantu benshi bababajwe cyane n’ibyo Pasteri yakoreye abageni basomaniye kuri Alitari(Video)