in

Inkuba yakubise inka zigera kuri 7 zihita zipfa

Inkuba yakubise inka zigera kuri 7 zose zihita zipfa nta nimwe yarokotse mo.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kagoma, Akagari ka Isangano, Umurenge wa Ndego mu karere ka Kayonza, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ugushyingo 2022, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Inkuba yishe inka 7 mu mvura yaraye iguye mu Murenge wa Ndego muri Kayonza.

Nkuko amkuru dukesha Umuseke abivuga Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndego yabihamije.

Yagize Ati “Ejo ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba haguye imvura itari nyinshi, umugabo rero yari afite urwuri mu Mudugudu wa Kagoma, ubwo inka ze zigera kuri zirindwi inkuba irazikubita zirapfa.”

Inka inkuba yakubise ni iza Murenzi Theogene wari usanzwe afite urwuri rurimo inka zirenga 20, gusa nta bwishingizi bw’amatungo yari afite bwamufasha gushumbushwa mu gihe ahuye n’impanuka.

Bizimana Claude umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge yavuze ko bari kuganira n’abandi borozi bagenzi be, ngo harebwe uko bamushumbusha nubwo ntabwishingiziyari afite.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuntu ava kure koko! Nguyu Social Mula wa kera

Umunyamideli Kate Bashabe yagaragaye ahanuka mu kirere (video)