in ,

Inama z’ingenzi za gufasha kubungabunga uruhu rwawe

Uruhu rwawe n’ikintu kingenzi ku mubiri wawe kuberako nicyo kintu cya mbere kigaragarira abantu bose mbere y’ibindi byose niyo mpamvu ugomba kurwitaho cyane urubungabunga uko bikwiye.
Muriy’inkuru tugiye kugaruka kuburyo wabungabunga uruhu rwawe rugahorana itoto.


1.Gukoresha amavuta meza n’ibindi bijya kuruhu
Abantu benshi bakunda gukoresha amavuta batasuzumye neza niba ariyo y’ingenzi ku mubiri wayo cyangwa niba yujuje ubuziranenge.Abaganga n’inzobere ku rwara z’uruhu bakugira inama yo gukoresha amavuta cyangwa izindi ntugaruhu wasuzumye neza.
2.Kwirinda gukobora uruhu
Inama ya kabiri yo kubuhanga uruhu rwawe ni ukwirinda gukoresha ibintu bya rukobora nko kwirinda gukoresha inzembe ndetse n’ibyuma ugamije guharura uruhu.
3.Kurya neza

Inzobere mu mirire zikugira inama yo kurya imboga,imbuto ndetse ukarya n’amavuta akomoka ku bihwagwari kuko azatuma uruhu rwawe ruhorana itoto.
4.Kwirinda kujya ku izuba cyane

Ubushakashatsi bwagaragajeko imirasire y’izuba ityaye yangiza uruhu ikaba ya gutera Kanseri y’uruhu cyangwa igatuma uruhu rwawe ruhindura ibara.Rero umuntu agomba kwirinda imirasire y’izuba ikakaye.
5.Kunywa amazi menshi kandi asukuye
Abaganga ndetse n’impuguke mu buzima bahamyako kunywa amazi menshi kandi asukuye bituma uruhu rugira ubuhehere buturutse mu byuya umubiri uba wakoze.Ibi bigatuma uruhu ruhehera ndetse umubiri ugahumeka neza.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto: Ihere ijisho inzu y’akataraboneka umukinnyikazi muri cinema Alliah Cool yujuje Kibagabaga

Inkuru nziza kuri wizkid uri mu bihe by’umunezero gusa gusa