“ Imworohereze iyo mwijuru ”-Abakoresha Twitter bakomeje gusengera umuhanzi Buravan

Umuhanzi Yvan Buravan wakoze benshi k’umutima kubera ibihe arimo nyuma y’uko afashwe n’uburwayi bwatumye afata indege akerekeza Nairobi.

Buravan bivugwa ko yafashwe n’uburwayi butamenyekanye kuko yagiye kwivuza mu bitaro bya Chuk nyuma y’uko indwara ibuze yafashe umwanzuro ajya kwivuriza muri Kenya.

Benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gusengera Umuhanzi Buravan ngo akire kandi agaruke mu kazi dore ko benshi bakumbuye ibihangano bye.